Yesu mukunzi wanjye

 


1.Yesu mukunzi wanjye, Mpa kuguhungiraho.
Ubw’ umurab’ usuma, N’ umugar’ ugwa cyane,
Umpishe Mukize we! Kugez’ ah’uhitira.
Uhashy’ abanzi banjye, Simpugane na hato!


2.Nta bundi buhungiro, Mwam’ unyirokorere!
Ntunzibukire rwose, Komez’ ujy’ undengera!
Nkwizigire wenyine, Ni wow’ ump’ imbaraga,
Uhashy’ abanzi banjye, Simpugane na hato.


3.Ngushime Mwami Yesu, K’ utagir’icy’unyima,
Usindagiz’ urushye, N’ urway’ uramukiza;
Urera bihebuje, Ntabwo ngutunganiye,
Ndi mubi bikabije, Wow’ urakiranuka.


4.Ubabarira cyane, Kand’ imbabazi zawe,
Zirut’ ibyaha byanjye. Nyeza nkomeze nere,
We soko y’ ubugingo! Nkundira nkuvomemo!
Unyuzur’ umutima, Nzagere ku bugingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *